Aya mategeko n'amabwiriza arebana gusa na programu ya mudasobwa yitwa MISARWA.
MISARWA ni programu nshyashya ya mudasobwa yatekerejwe kuva mu mwaka w'2000 ikaba igezweho mu mwaka w'2025, ikozwe na Genius Software Ltd (cg GS mu mpine).
GS yahisemo kwegereza abakristu gatolika muzika bakenera basenga buri gihe. Misarwa ikaba ije ari ububiko bwiza bw'indirimbo za misa ku bahimbyi, abaririmbyi muri rusange, abantu ku giti cyabo bikundira kuririmba, abashinzwe amatsinda aririmba (abayobozi n'abacuranzi). Itanga n'uburyo bwo gusuzuma indirimbo ku bashinzwe Liturujiya muri buri Diyosezi.
Misarwa, igamije gushyikiriza uwiyemeje kuyikoresha indirimbo zikoreshwa muri misa nyarwanda mu buryo bunoze bw'amagambo (texts), amanota (partitions), amashusho (videos) na/cyangwa amajwi (audio).
Kwiyandikisha no kwiyandukuza mu bakoresha programu ni ubushake, bigakorwa ku buntu, ariko bikajyana n'inshingano n'uburenganzira.